Justin bieber uheruka gusimbuka urupfu mu minsi yashize ubwo hari hashyizweho amafaranga k’umuntu uri buce bimwe mu bice bigize igitsina cye (testicle) ariko uwo mugambi mubisha ukaza kuburizwamo kurubu mubihe byo kwishimira isabukuru ya noheli yegereje we yatangiye gusangira n’abafana be ndetse anabagenera impano zitandukanye.
Mu mashusho y’iminota mike yafashwe n’urubuga rwa tmz.com yerekanaga justin bieber arikumwe n’akana kagakobwa kagafana ke gakomeye inyuma mu rwambariro aho yakabwiragako kaguma kwita kubuzima bw’imbeba agahaye, iyi mbeba ya justin akaba yari yarayihaye akazina ka pet PAC.
Justin bieber abwira uwo mwana w’umukobwa ati nizereko uzafata neza iyi mpano y’imbeba nguhaye, umukobwa nawe agasubiza ati nukuri nzayifata neza cyane.
Iyi mbeba iri murizimwe nyamaswa justin bieber yakundaga doreko anafite n’indi mbwa yorora ariko akaba ayifatanije n’umukunzi we Selena Gomez doreko mu kuyikura mu cyororero cyazo bayiguze bayishyuye bombi ndetse ikanandikwa kumazina yabo bombi.
Source:
http://www.ibishya.biz/justin-bieber-yahaye-impano-yimbeba-umufana-we-mu-rwego-rwo-kumwifuriza-noheli-nziza/